Warning: Illegal string offset 'id' in /home/kigalira/public_html/wp-content/themes/telegraph/single.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/kigalira/public_html/wp-content/themes/telegraph/header.php on line 4

Ishamba si ryeru hagati ya Oprah na Katauti

Ishamba si ryeru hagati ya Oprah na Katauti

Amakuru atugeraho ava kuncuti za couple ya Hamadi Ndikumana a.k.a Katawuti na Oprah aravuga ko mu ntangiriro y’uyu mwaka ibintu byasubiye  irudubi hagati mu rugo ku buryo bashobora no gutandukana.

Mu minsi ishize nabwo habaye kutumvikana hagati ya Katauti n’umugore we ariko nyirabukwe ashyiramo ingufu barumvikana.

Iyi couple y’aba star bo muri East Afurika (Oprah azwi mu gukima filime muri Tanzaniya n’aho Katawuti azwi mu gutera ruhago mu Rwanda) yasezeranye bose babireba ariko nyuma yaho ikibazo cy’imyumvire itandukanye kigenda kiba kidobya.

Nk’uko tubikesha umwe mu bazi neza uwo muryango wibera mu gihugu cya Chyple kuva batangira kubana, Katauti yagiye asaba madamu we kenshi kureka amafilimi kuko hari  imico yavugaga itamunezeza mu mafilimi ndetse ahita amugurira ibikoresho hafi ya byose  by’ibanze  byo gukora movies kugira ngo aho kuzikina ajye azikinishamo abandi. Oprah yaje kubimwemerera by’amaburakindi ariko umutima utaravayo.

Ejo bundi rero umwe mu ncuti za Katauti yaje kumwegera amwibira akabanga ko hari filmi iri gutegurwa kandi ko na Oprah yahawe ikiraka cyo kuzayibamo. Igihe cyo gukina iyo film itarasohoka bita Shooting cyarabaye maze umugabo yihisha hafi yaho bakinira, andi makuru akavuga ko camera man yamuteye imboni maze amwerekezaho camera ye ari kurunguruka umugore we aho nabyo bizashyirwa muri iyo film ntagihindutse.

Ibi byose byababaje Katauti wanatangaje ko ari gushaka aho umwana babyaranye yazabonera uburezi, bikaba bigaragaza ko umubyara batagihuza ku buryo igihe icyari cyo cyose hatangazwa amakuru atari meza kuri iyo couple.

Abazi iby’ingo twaganiriye nabo bavuga ko bigoye kubana akaramata, nubwo kubona ibyamamare bibiri bihurira mu rugo rumwe ari ihurizo. Abandi bo bati “Yamuretse akikomereza cinema ye ko n’ubundi yamukunze azi neza icyo akora, none se we amubujije gutera ruhago yabimwemerera?”

Ishamba si ryeru hagati ya Oprah na Katauti  

Tags

, , , ,

Related Posts

  • No Related Posts

About the author

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/kigalira/public_html/wp-content/themes/telegraph/footer.php on line 4